AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abantu 44 nibo bamaze guhitanwa n'impanuka zo mu muhanda mu mezi 9 ya 2017--RNP

Yanditswe Oct, 12 2017 16:09 PM | 4,790 Views



Umuyobozi mukuru wa Polisi y'igihugu CG Emmanuel  GASANA arahamagarira abanyarwanda mu ngeri zose kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda. 

IGP Emmanuel GASANA, asobanura ko uretse kuba izi mpanuka ari kimwe mubihungabanya umudendezo w'igihugu n'abagituye, ngo zinatera igihombo mu bukungu haba ku bagenzi ubwabo, sosiyete zo gutwara abagenzi ndetse n'iz'ubwishingizi.

Mu nama ihuza polisi y'igihugu n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu muhanda, polisi y'igihugu yagaragaje ko abantu 44 bahitanywe n'impanuka zo mu muhanda mu mezi 9 ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2017, impanuka  zakozwe na bus gusa. Nyinshi mu mpanuka zigaragara muri iki gihe ngo ni iza moto aho nyinshi muri zo zitubahiriza amategeko.

Polisi y'igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko kugeza ubu moto zirenga 1 200 zafatiwe mu makosa anyuranye zikaba ziri mu maboko ya polisi y'igihugu. 

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi Jean de Dieu UWIHANGANYE yaburiye abateza impanuka ko leta itazabihanganira na gato. Yasobanuye ko amategeko asanzwe arimo kuvugururwa ndetse n'amashya akaba arimo gutegurwa kandi yose akaba agomba kubahirizwa. 

Imibare iheruka igaragaza ko muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, abantu 120 basangira imodoka imwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize