Yanditswe Nov, 03 2017 17:03 PM | 4,168 Views
Itsinda ry'abantu bitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire irimo kubera mu Rwanda ryasuye ikigo cya Isange one stop centre mu rwego kureba uburyo abahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsinda bafashwa.
Ni itsinda ry'abantu bagera kuri 25 baturutse mu bice bitandukanye by'isi bari mu Rwanda, bamwe mu bagize iri tsinda bashimye imikorere y'iki kigo maze bifuza ko serivise nk'izi n'ibindi bihugu byareberaho bigatangira gushyiraho ibigo bifasha abahuye n'ihohoterwa.
Dr. Vuyo Mahlati ukomoka muri Afurika y'Epfo yagize ati, "Icyo mu byukuri nishimiye kandi mvanyemo ni ubunararibonye;ni ahantu bakirira abantu bagannye iyi centre, ndetse n'uburyo bakirwa n'abantu batandukanye, barimo abaganga, abazi imitekerereze ya muntu, Polisi, imikoranire yabo bareba ibintu bitandukanye kandi bakorera hamwe nk'itsinda n'ubunyamwuga bwabo, ndetse n'uburyo bakorana n'abanyamategeko mu buvuzi kugera mu rwego rw'ubutabera."
CSP Lynder Nkuranga yasobanuriye iri tsinda imikorera ya Isange one stop centre aho yababwiye umwihariko uhari mu gukurikirana abahuye n'ihohoterwa kugeza bahawe ubutabera. Umuyobozi w'ibitaro bya Kacyiru Pascal avuga ko ari ishema ku gihugu kuba amahanga yifuza kumenya intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rwo kwita ku bahohotewe.
Ubuyobozi
bw'ibitaro bya Kacyiru byasobanuye ko ku munsi byakira abantu bagera ku 10
bahura n'ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugeza ubu abenshi mu
bakenera iyi serivise baba biganjemo abana bari munsi y'imyaka 18.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru