Abangavu bemeza ko ibyumba by'abakobwa mu bigo by'amashuli byabagiriye akamaro

Abangavu bemeza ko ibyumba by'abakobwa mu bigo by'amashuli byabagiriye akamaro

Yanditswe March, 05 2018 at 16:14 PM | 7735 Views



Bamwe mu bana b'abakobwa biga mu mashuli abanza n'ayisumbuye bavuga ko ibyumba by'abakobwa bimaze imyaka isaga 5 bibashyiriweho ku mashuli, bibafasha kwita ku isuku yabo mu gihe cy'imihango no kwiga batekanye.

Ku ruhande rw'abarimu ndetse n'abayobozi b'ibigo by'amashuli nabo bavuga ko ibyumba byashyiriweho abakobwa ari kimwe mu bibafasha gukurikira neza amasomo yose.

Amafaranga ahabwa ibigo by'amashuli ngo afashe mu kugura ibikoresho abakobwa bakenera ngo bite ku isuku  yabo, ibigo biyahabwa binyuze mu turere.

Gahunda y'icyumba cy'umukobwa, ni gahunda yatangijwe na Ministeri y'uburezi mu mashuli abanza n'ayisumbuye, mu mwaka wa 2012 nk'imwe muri gahunda yo gufasha abana b'abakobwa gukorera isuku ku ishuli no kwirinda ko bata amasomo bitewe n'impinduka ku mibiri yabo.



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kwitabira amashuli y'incuke biracyari hasi ku bana bato--MINEDUC

MINEDUC ntizihanganira amashuli yongeza amafaranga y'ishuli ababyeyi batabi

Ibigo by'amashuli byari byarahagaritswe na MINEDUC byafunguwe nyuma y'

Kaminuza za EAC gufatanya mu bushakashatsi bizazamura ireme ry'uburezi

Ministeri y'uburezi yatangiye gufasha ibigo by'igenga byabuze abanyesh

Ministeri y'uburezi yatangaje amanota y'abana barangije amashuli yisum

RTV SCHEDULE