Yanditswe Sep, 06 2016 10:00 AM | 1,178 Views
Abakuru
b’ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
bazahurira mu nama idasanzwe mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu
wa Kane.
Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu nibwo bwa mbere izaba yitabiriwe n’uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir. Izanitabirirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Kenya, Uhuru Kenyatta, Yoweri Museveni wa Uganda, uw’u Burundi, Pierre Nkurunziza na Magufuli wa Tanzania ari nawe uzayakira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr. Augustine Mahiga yabwiye itangazamakuru ko ubu Sudani y’Epfo yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa EAC, nyuma y’uko ku wa Mbere itanze ibyangombwa bya nyuma biyemerera kwinjira muri uyu muryango.
Dr Mahiga, unayoboye inama y’Abaminisitiri ya EAC, yavuze ko kuva ubu abaminisitiri n’abandi badipolomate ba Sudani y’Epfo bazajya bahagararirwa mu nama zose zirebana n’uyu muryango.
Umunyamabanga wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko yashimiye Perezida Kiir, guverinoma n’abaturage ba Sudani y’Epfo ku bw’ingufu bashyize mu kwishyira hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, nk’uko Daily News dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza naramuka yitabiriye inama yo ku wa Kane, ni yo ya mbere azaba agaragayemo kuva mu mwaka ushize ubwo yaje mu nama y’abakuru b’ibihugu nayo yabereye muri Tanzania, bamwe mu basirikare bakuru bakagerageza kumuhirika ku butegetsi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru