Yanditswe Feb, 09 2017 22:10 PM | 2,002 Views
Ministri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba aratangaza ko guhera tariki ya 1 z'ukwezi gutaha, nta mukozi wo mu ivuriro rya Leta uzaba yemerewe kwinjirana telefone mu kazi, uzabirengaho akazafatirwa ingamba zikarishye. Ibi ni ibyatangajwe mu nama y'iminsi itatu yahuje abayobozi b'ibitaro n'abafite aho bahurira no kwita ku buzima bw'abaturage yitabiriwe n'abasaga 200 i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Minisiteri
y'ubuzima, abayobozi b'ibitaro bya leta, abakuriye abaforomo mu bitaro,
abashinzwe serivise mu nzego z'ubuvuzi, abahagarariye ingaga z'abakora mu
buvuzi, abayobozi b'ubuturere bungirije bashinzwe imibereho y'abaturage,
abagize inama z'ubutegetsi mu bitaro, bose hamwe bagera kuri 215 bavuga ko
n'ubwo hari ibimaze kugerwaho mu mitangire ya Serivise ngo hari ibyo nabo
bakwiye gukosora.
Dr Diane Gashumba Minisitiri w'ubuzima avuga ko batazihanganira umuntu wese ukora mu rwego rw'ubuzima utanga serivise mbi ku barwayi. Aha ni naho agaruka ku bakora mu buvuzi usanga birirwa ku matelefoni. Ariko ngo bigiye gucika guhera mu kwezi gutaha:
Mu bindi basanze bidindiza imitangire ya serivise zinoze, harimo ubushobozi buke bw'ibitaro bitagira ibikoresho n'imiti ndetse n'abaganga bake ugereranyije n'abarwayi bagana amavuriro. Minisiteri y'ubuzima irizeza ko nabyo bigenda bikemuka kuko leta yabishyizemo ingufu.
Inkuru mu mashusho:
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
5 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru