Yanditswe Nov, 16 2016 15:06 PM | 5,207 Views
Abakinnyi
bitabiriye tour du Rwanda kuri uyu munsi wa kane w'isiganwa, bakoresheje umuhanda
Karongi-Rusizi, mu ntara y'iburengerazuba.
Ni icyiciro cya 3 cyegukanywe na Timothy Rugg ukomoka muri USA ariko akaba akinira muri Canada. Yakurikiwe na Areruya Joseph naho umwambaro w'umuhongo wagumanywe na Valens Ndayisenga.
Uyu muhanda Karongi-Rusizi basiganywemo ni mushya kuko nibwo ucyuzura, ndetse ufite umwihariko wo kubamo amakorosi menshi.
Ni no ku nshuro ya mbere abasiganwa ku magare mu marushanwa ya Tour du Rwanda berekeje muri ibi bice by'intara y'iburengerazuba.
Kugeza ubu abakinnyi b'abanyarwanda biganjemo abakina mu makipe yo hanze ni bo bakiri mu myanya y'imbere ku rutonde rw'agateganyo kuri ubu ruyobowe na Valens NDAYISENGA wasize bagenzi be kuri uyu wa kabiri igihe kirenga umunota.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru