Yanditswe Jan, 09 2018 12:29 PM | 10,677 Views
Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota abanyeshuri bagize mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’icy’iciro rusange mu mwaka w’2017. Ababaye aba mbere mu mashuri abanza barangajwe imbere na Mugisha Nsengiyumva Frank mu mashuri abanza ukomoka mu karere ka Muhanga na Karenzi Manzi mu cyiciro rusange ukomoka mu karere ka Gasabo. Aya manota yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2017. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Munyakazi niwe watangaje aya manota. Yavuze ko umubare w’abakobwa waruse uw’abahungu mu byiciro bitandukanye, bitewe n’ubushake bwa leta y’u Rwanda ibakangurira kugana ishuri, yanabafashije kwiga bikaba uburenganzira aho kubihitirwamo n’abayobozi runaka.
Ku bijyanye n’abatarakoze ibi bizamini kandi bariyandishikije
kuri lisiti y’abazakora ibizamini bangana na 3%, abenshi ni abo mu mashuri
abanza bangana na 2%. Munyakazi avuga ko uwo mubare ari munini ariko ngo
biterwa n’uburwayi, n’abagira izindi mpanuka zituma badakora ibizamini ngo
barangize, kwimuka kw’ababyeyi n’ibindi. Mu cyiciro rusange abatarakoze
ibizamini bangana na 1% .
Umubare w’abakobwa batsinze ibizamini by’amashuri abanza n’icyiciro
rusange wahize uw’abahungu bakoranye ibizamini bya leta bisoza umwaka
w’amashuri 2017.
Mu manota yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Amashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yagaragaje ko abakobwa bahize abahungu.
Agira ati “Imitsindire muri rusange yazamutse ugereranyije na 2016, mu mashuri abanza batsinze ku kigero 86,3% mu cyiciro rusange ku kigero cya 89.9%. Abakobwa bakoze bangana na 55.1% ugereranyije n’abahungu bari 44.9%. umubare w’abatsinze munini ni abakobwa bangana na 55% ugeraranyije n’abahungu 44.5% by’abahungu batsinze muri rusange.”
Mu mashuri abanza abahungu nibo bagaragaye mu batsinze neza amasomo yose muri rusange, mu cyiciro rusange ni abakobwa. Ku bijyanye n’abakobwa kandi ngo bagiye batsinda n’amasomo ya siyansi wasangaga mu bihe byashize batitabira kwiga.
Abanyeshuri kandi bakomoka mu bice by’ibyaro ngo baje mu ba mbere, ku buryoburyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize umusaruro.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru