AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abahize abandi mu bizamini bisoza amashuli abanza n'icyiro rusange bamenyekanye

Yanditswe Jan, 09 2018 12:29 PM | 10,677 Views



Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota abanyeshuri bagize mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’icy’iciro rusange mu mwaka w’2017. Ababaye aba mbere mu mashuri abanza barangajwe imbere na Mugisha Nsengiyumva Frank mu mashuri abanza ukomoka mu karere ka Muhanga na  Karenzi Manzi mu cyiciro rusange ukomoka mu karere ka Gasabo. Aya manota yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Munyakazi niwe watangaje aya manota. Yavuze ko umubare w’abakobwa waruse uw’abahungu mu byiciro bitandukanye, bitewe n’ubushake bwa leta y’u Rwanda ibakangurira kugana ishuri, yanabafashije kwiga bikaba uburenganzira aho kubihitirwamo n’abayobozi runaka.

Ku bijyanye n’abatarakoze ibi bizamini kandi bariyandishikije kuri lisiti y’abazakora ibizamini bangana na 3%, abenshi ni abo mu mashuri abanza bangana na 2%. Munyakazi avuga ko uwo mubare ari munini ariko ngo biterwa n’uburwayi, n’abagira izindi mpanuka zituma badakora ibizamini ngo barangize, kwimuka kw’ababyeyi n’ibindi. Mu cyiciro rusange abatarakoze ibizamini bangana na 1% .

Umubare w’abakobwa batsinze ibizamini by’amashuri abanza n’icyiciro rusange wahize uw’abahungu bakoranye ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2017.

Mu manota yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Amashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yagaragaje ko abakobwa bahize abahungu.

Agira ati “Imitsindire muri rusange yazamutse ugereranyije na 2016, mu mashuri abanza batsinze ku kigero 86,3% mu cyiciro rusange ku kigero cya 89.9%. Abakobwa bakoze  bangana na 55.1% ugereranyije n’abahungu bari 44.9%. umubare w’abatsinze munini ni abakobwa bangana na 55% ugeraranyije n’abahungu  44.5% by’abahungu batsinze muri rusange.”

Mu mashuri abanza abahungu nibo bagaragaye mu batsinze neza amasomo yose muri rusange, mu cyiciro rusange ni abakobwa. Ku bijyanye n’abakobwa kandi ngo bagiye batsinda n’amasomo ya siyansi wasangaga mu bihe byashize batitabira kwiga.

Abanyeshuri kandi bakomoka mu bice by’ibyaro ngo baje mu ba mbere, ku buryo 

buryo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize umusaruro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama