Yanditswe Apr, 01 2017 18:03 PM | 2,475 Views
Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) rutangaza ko mu gihe cy'amezi 3 ari imbere imfungwa n'abagororwa bari muri gereza ya Gasabo bazaba bamaze kwimurwa, ibi ngo biraterwa n'imiterere y'iyi gereza itameze neza kuko ishobora kuba kimwe mu byateye impanuka.
Ubuzima bw'imfungwa n'abagororwa muri gereza ya Gasabo burakomeje nyuma yo
kwibasirwa n'inkongi y'umuriro ikangiza aho
bararaga, ibiryamirwa n'ibikoresho by'isuku.
Kugeza ubu abangirijwe n'iyi nkongi barimo guhabwa ibikoresho n'umuryango wa Croix rouge ku bufatanye na MIDIMAR Ibi bikoresho birimo ibiryamirwa n'ibikoresho by'isuku.
Umuyobozi mukuru w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa George Rwigamba aravuga ko imirimo yo gufasha aba bagororwa kubona aho kuba no guhabwa ibikoresho birimo kugenda neza.
Ubuyobozi bw'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa buvuga ko iyi gereza irimo umubare munini kuko harimo imfungwa n'abagororwa basaga ibihumbi 5. Kugeza ubu ngo harimo gufatwa ingamba zo gucyemura iki kibazo ku buryo burambye mu gihe kitarenze amezi 3. "Umuti urambye ni uko turimo twubaka amagereza mashya mu Rwanda hose, ariko by'umwihariko hari gahunda yo kubimura tubajyana Mageragere, Mageragere rero harimo harubakwa, ariko ntabwo haruzura block izakira aba bantu igeze hagati nibaza ko nko mu gihe cy'amazi nka 3 ishobora kuba yuzuye hanyuma ikabakira."
Bitewe n'uko ibintu bitarajya ku murongo nk'uko byari bisanzwe, ntabemererwa gusura abagororwa nkuko bisanzwe usibye abagororwa bafite ibibazo by'umwihariko abandi ngo mu gihe cya vuba bazamenyeshwa gahunda yo gusura abantu babo.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Johanna Wibabara
ese ubundi bazajya bimura abagororwa aruko gereza imanje gushya kubera iki bategereza ko zifatwa ninkongi z'umuriro Apr 02, 2017