AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abagore bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa--Perezida Kagame

Yanditswe Apr, 22 2017 21:14 PM | 2,019 Views



Perezida wa republika Paul Kagame witabiriye ibikorwa by'inama y'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, arashishikariza abagore cyane cyane abakuze kujya batanga inama zifasha abagiye gushyingirwa kuko kubaha inama mbi bishobora kuba intandaro y'ihohoterwa.

Perezida wa republika yavuze ko umuco w'abanyarwanda wagiye uheza inyuma abagore inyuma kuva mu myaka yo hambere; gusa asanga inama zigirwa abagiye gushinga ingo zitakagombye kuba intandaro y'ihohoterwa nk'uko ryakunze kugaragara mu miryango imwe n'imwe y'abanyarwanda.

Umukuru w'igihugu kandi yasabye buri wese kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu ngo, icuruzwa ry'abantu cyane cyane abana b'abakorwa. Ku rundi ruhande ariko yavuze ko abagabo bakubita abagore babo bakwiye nabo kujya bahanirwa mu miryango bitakunda bagashyikirizwa ubutabera.

Abanyamuryango bitabiriye inama y'urugaga rw'abagore rushamikiye bashimye inama bagiriwe na chairman w'umuryango wabo ariko by'umwihariko ku bijyanye n'ibibwirwa abagiye gushinga ingo ngo bikwiye guhinduka.

Umukuru w'igihugu yashimangiye ko uko isi itera imbere ari nako izana ibyiza n'ibibi bityo abanyarwanda ngo bakwiye guhitamo ibyiza bibabereye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira