AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abagenzuzi b'imari ya leta mu bihugu bya Afurika barasabwa gukorera mu mucyo

Yanditswe May, 07 2018 22:16 PM | 29,985 Views



Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Hon Donatille Mukabalisa afungura inteko rusange y'ihuriro ry'ubugenzuzi bw'imari mu bihugu bya Áfurika bikoresha ururimi rw'icyongereza (African Organization of  English Supreme Audit) yashimiye uruhare inzego zishinzwe ubugenzuzi bw'imari ya Leta zigira mu gucunga neza imikoreshereze y'imari n'imitungo by'ibihugu no gukorera mu mucyo.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta mu Rwanda Obadiah Biraro avuga ko imikorere myiza y'urwego rw'ubugenzuzi bw'imari n'umutungo by'igihugu byatumye hari intambwe iterwa mu  kurwanya inyerezwa ry'imari n'umutungo by'igihugu.

Perezida w'Inteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite Hon Donatille Mukabalisa yavuze ko izo nzego zifasha inteko mu nshingano zazo kandi zigatuma habaho gukorera mu mucyo

Iyi nteko rusange izamara iminsi 5 hazanaganirwamo uburyo ikoranabuhanga ryafasha mu kunoza serivise zijyanye n'imikoreshereze y'imari hanaganirwe ku mbogamizi buri gihugu gihura na zo n'uburyo bwo gukumira ibyaha bijyana n'ikoranabuhanga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama