AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abafatanyabikorwa ba NEC biteguye gufasha abaturage mu myiteguro y'amatora

Yanditswe Nov, 30 2016 17:17 PM | 1,221 Views



Mu gihe imyiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu irimbanyije, komisiyo y'igihugu y'amatora irasaba abaturage kwitabira ibikorwa bijyana n'imyiteguro y'amatora, kugira ngo igihe kizagere byararangiye kandi biteguye bihagije. Abafatanyabikorwa b'iyo komisiyo nabo bavuga ko biteguye gukomeza gufasha abaturage kubahiriza inshingano zabo mu myiteguro y'amatora.

Mu nama komisiyo y'amatora yagiranye n'abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa gatatu, yabagaragarije ko ibijyanye n'imfashanyigisho ku burere mboneragihugu n'amatora byamaze gutegurwa. Ubu igisigaye ni ukunoza liste y'itora, igikorwa kirimo kubera mu midugudu. Perezida w'iyo komisiyo Prof Kalisa Mbanda, akaba asaba Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kwitabira ibikorwa by'amatora byose uko biteganyijwe: ''Turasaba abaturage kwitabira ibikorwa by'amatora 100%, ubu turi mu cyiciro cya mbere cyo kuvugurura ilisiti y'itora. Ubu icyo cyiciro nikirangira mu kwezi kwa 5 hazabaho ikindi cyiciro cyo kuvugurura kugira ngo tuzatore lisiti iboneye Abanyarwanda bose.''

Abafatanyabikorwa ba komisiyo y'igihugu y'amatora batangaza ko hari icyo bagiye gufasha abaturage kugira ngo bazabashe kuzuza inshingano zabo zo gutora.

Komisiyo y'amatora irateganya gukoresha imvugo z'amarenga n'inyandiko bifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.  Abiga mu mashuri yisumbuye bazasobanurirwa bihagije akamaro k'amatora kuko hari igihe bayafata nk'imikino. Naho ku bijyanye n'ingengo y'imari, Komisiyo y'igihugu y'amatora itangaza ko 90% byayo biteganyijwe mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, naho 10% bisigaye bikazaza mu ngengo y'imari y'uyu mwaka.

Mu cyumweru cya 1 cya Kanama 2017 ni ho Komisiyo y'igihugu y'amatora iteganya ko hazaba amatora y'umukuru w'igihugu uzakiyobora muri manda y'imyaka 7.


Photo: Internet




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura