Yanditswe Apr, 24 2017 15:29 PM | 2,927 Views
Perezida w'inteko ishinga amategeko
umutwe w'abadepite Donathille MUKABALISA yakiriye mu biro bye itsinda
ry'abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y'igihugu cya Zambia bari mu
ruzinduko mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi ku guta muri yombi no kugeza mu Rwanda abanyarwanda basize bakoze jenoside baba muri iki gihugu.
Iri tsinda ry'abadepite bari mu ruzinduko rw'iminsi 7 mu Rwanda, ni abagize komisiyo y'uburezi, ubumenyi n'ikoranabuhanga mu nteko ishinga amategeko y'igihugu cya Zambia.
Hon Patricia MWASHI-NGWELE wari uyuboye iri tsinda, yatangaje ko bigiye byinshi ku Rwanda birimo ubumuntu abanyarwanda bongeye kwiyubakamo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Aba badepite kandi banagiranye ibiganiro n'abadepite bo u nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bagize komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga umuco na siporo, mu rwego rwo guhanahana amakuru no kungurana ibitekerezo ku mikorere nk'abantu bahuje inshingano.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru