Yanditswe May, 16 2017 14:53 PM | 2,737 Views
Nyuma yo gutangarizwa ko abangavu basaga ibihumbi 17 batewe inda mu mwaka
umwe, abadepite basabye ko hahita hatangira umukwabu wo gushakisha ababeteye izo
nda bakabiryozwa kuko ngo ibi ari amahano adashobora kwihanganirwa.
Bamwe bati ni ''icyorezo'' abandi bati ni ''amahano''. Uku niko abadepite
bagaragaje impungenge batewe n'ikibazo cy'abangavu baterwa inda, ikibazo bavuga
ko kidakwiye kujenjekerwa na busa mu muryango nyarwanda.
Ibi intumwa za rubanda zabitangaje kuri uyu wa kabiri, ubwo Minisiteri
y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) yamurikiraga ibikorwa
by'ingenzi izibandaho mu myaka itatu iri
imbere no mu mwaka w'ingengo y'imari 2017/2018 by'umwihariko hamwe
n'imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari iteganyirijwe ibyo bikorwa.
Umwe mu badepite yasabye ko hakorwa umukwabu mu maguru mashya ugamije gutahura abateye bariya bana inda kugira ngo baryozwe ibyo bakoze mu gihe agaragaza ko iki kibazo ari umutwaro ukomeye kuri Leta.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ko gukemura iki kibazo bizasaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye, yanatangaje ko hari ibikorwa
bikomeye bigamije kugihashya bizibandwaho mu mwaka w'ingengo y'imari utaha.
MIGEPROF ivuga ko imaze kubona umwirondoro w'abana bafite hagati y'imyaka 16 na 19 batewe inda mu mwaka wa 2016 basaga ibihimbi 17. Abasesenguzi baravuga ko haramutse hafashwe ibizamini bya ADN kuri buri mwana hagamijwe kumenya uwamuteye inda ngo byatwara amafaranga asaga gato miliyari 10 z'amanyarwanda ni ukuvuga nibura ingengo y'imari y'umwaka y'akarere kamwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Me
Muraho?Ayo mafaranga angana gutyo se natangwa bakamenyekana bazicwa cyangwa?Nonese nimuyatanga izo nda ntibazazibyara?ndumva icyo ataricyo gisubizo ahubwo ari ugusesa umutungo mukoresha ADN ahubwo uwatewe inda azi uwayimuteye yamwivugira atamuvuga nuko babaga babyumvikanyeho ntacyo byamara nubundi uwakorewe icyaha ahishiriye uwakimukoreye baba bafite uburyo babyumva kimwe.Gusa abari munsi yimyaka 18 bo mushaka mwayatanga ariko uwa 19 aba ari umuntu wakuze akora ibyo azi. May 17, 2017