AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite bemeje umukwabu wo gushakisha abateye abangavu inda

Yanditswe May, 16 2017 14:53 PM | 2,737 Views



Nyuma yo gutangarizwa ko abangavu basaga ibihumbi 17 batewe inda mu mwaka umwe, abadepite basabye ko hahita hatangira umukwabu wo gushakisha ababeteye izo nda bakabiryozwa kuko ngo ibi ari amahano adashobora  kwihanganirwa.

Bamwe bati ni ''icyorezo'' abandi bati ni ''amahano''. Uku niko abadepite bagaragaje impungenge batewe n'ikibazo cy'abangavu baterwa inda, ikibazo bavuga ko kidakwiye kujenjekerwa na busa mu muryango nyarwanda.

Ibi intumwa za rubanda zabitangaje kuri uyu wa kabiri, ubwo Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) yamurikiraga ibikorwa by'ingenzi izibandaho mu myaka itatu iri  imbere no mu mwaka w'ingengo y'imari 2017/2018 by'umwihariko hamwe n'imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari iteganyirijwe ibyo bikorwa.

Umwe mu badepite yasabye ko hakorwa umukwabu mu maguru mashya ugamije gutahura abateye bariya bana inda kugira ngo baryozwe ibyo bakoze mu gihe agaragaza ko iki kibazo ari umutwaro ukomeye kuri Leta.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ko gukemura iki kibazo bizasaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye, yanatangaje ko hari ibikorwa bikomeye bigamije kugihashya bizibandwaho mu mwaka w'ingengo y'imari utaha.

MIGEPROF ivuga ko imaze kubona umwirondoro w'abana bafite hagati y'imyaka 16 na 19 batewe inda mu mwaka wa 2016 basaga ibihimbi 17. Abasesenguzi baravuga ko haramutse hafashwe ibizamini bya ADN kuri buri mwana hagamijwe kumenya uwamuteye inda ngo byatwara amafaranga asaga gato miliyari 10 z'amanyarwanda ni ukuvuga nibura ingengo y'imari y'umwaka y'akarere kamwe.



Me

Muraho?Ayo mafaranga angana gutyo se natangwa bakamenyekana bazicwa cyangwa?Nonese nimuyatanga izo nda ntibazazibyara?ndumva icyo ataricyo gisubizo ahubwo ari ugusesa umutungo mukoresha ADN ahubwo uwatewe inda azi uwayimuteye yamwivugira atamuvuga nuko babaga babyumvikanyeho ntacyo byamara nubundi uwakorewe icyaha ahishiriye uwakimukoreye baba bafite uburyo babyumva kimwe.Gusa abari munsi yimyaka 18 bo mushaka mwayatanga ariko uwa 19 aba ari umuntu wakuze akora ibyo azi. May 17, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage