AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite 9 nibo batorewe guhagararira u Rwanda mu nteko nshingamategeko ya EALA

Yanditswe May, 19 2017 12:37 PM | 4,152 Views



Abagize inteko ishinga amategeko y'u Rwanda batoye abadepite 9 bagomba guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba (EALA).

Abakandida 18 ibo bahataniraga imyamya 9 irimo abaturuka mu mitwe ya politiki FPR, PSD, uhagarariye abafite ubumuga, urubyiruko n'abagore.

Abatanyurwa n'amatora bemererwa kujurira mu rukiko rw'ikirenga mu masaha 48 narwo rufite kuburanisha urubanza rw'ubujurire bwaboneka mu minsi itarenga itanu nkuko byatangajwe na perezida w'umutwe w'abadepite mukabalisa donatille ubwo yatangizaga aya matora.


Itora ryahereye ku bakandida batanzwe n'umuryango FPR inkotanyi n'imitwe bishyize hamwe kuri iki cyiciro hakaba hamaze gutorwa: Gasinzigwa Oda (92/93), Ndangiza Fatuma(92/93); Ngoga Martin (92/93) na Rwigema Pierre Celestin(83/93)

Mu bakandida batanzwe na PL hatowe madamu Rutazana Francine (78/92) naho ku mwanya w'uhagarariye abagore hatorwa Uwumukiza Francoise 59/91

Ku mwanya w'uhagarariye abafite ubumuga Bahati Alex(87/92) naho ku mwanya w'uhagarariye urubyiruko hatorwa Barimuyabo Jean Claude(67/91) w'imyaka 27.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage