Yanditswe Oct, 03 2016 14:17 PM | 3,267 Views
Bamwe mu bagura n'abagurisha ibicuruzwa bisaba gupimwa ku minzani, baratunga agatoki bamwe mu bacuruzi bica iminzani nkana bagamije kubiba. Gusa ariko ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB kivuga ko kitazihanganira umucuruzi wese ukoresha uburiganya agamije kwiba abaturage dore ko hari n'abamaze gutabwa muri yombi.
Inkuru irambuye na Jean Paul TURATSINZE
Iminzani ipima ibiro by'ibicuruzwa hifashishijwe amabuye ni yo minzani yemejwe n'ikigo cy'ubuziranenge ko idashobora kugabanya cyangwa kongera ibiro by'ibicuruzwa. Iyi minzani yasimbuye iy'urushinge itemewe gukoreshwa mu bucuruzi kuko byagaragaye ko umucuruzi yashoboraga kuyifashisha mu kwiba abaguzi.
Cyakora bamwe mu baturage bagana amasoko bavuga ko iyi minzani yemejwe ko ifite ubuziranenge hari abacuruzi batangiye kuyangiza bahonda amabuye cyangwa bakayongeraho ibituma yongera ibiro mu gihe bagurisha cyangwa ikabigabanya mu gihe barangura abakiriya akaba ari bo babihomberamo.
Ubuyobozi bw'iki kigo busaba abaturage gutanga
amakuru ahantu hose hagaragaye iki kibazo ndetse n'abagikoresha iminzani
y'urushinge yaciwe ko bakwiye kuyihagarika kuko itakizewe mu bucuruzi.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru