Abacuruzi bahangayikishijwe n'abigana ibicuruzwa byabo kuko bibatera igihombo

Abacuruzi bahangayikishijwe n'abigana ibicuruzwa byabo kuko bibatera igihombo

Yanditswe February, 28 2018 at 22:09 PM | 2900 ViewsBamwe mu banyenganda bo mu Rwanda baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy'abantu bigana ibikorerwa mu nganda zabo. Ikibazo cy’abigana ibicuruzwa hirya no hino ku isi ngo gihombya ibihugu ku gipimo cha % 2.5 by’ubucuruzi ku isi, mu gihe muri karere ka Afurika y’i Burasirazuba, miriyoni 500 z’amadorali ariyo ibi bihugu bitakaza ku mwaka.

Iyo urembye agafuka k’ibiro 10 k’ifu ya Kawunga uruganda rwa MINIMEX rupfunyika, ubona hari akandi gafuka nako kenda gusa neza nako gafuka.

Umukozi muri uru ruganda rwa MINIMEX Moses Ndayisenga ushinzwe ubuziranenge avuga ko iki gikorwa cyo kubigana cyabahombeje cyane kinatuma batakaza bamwe mu baguzi babo kuko abaguzi batangiye kubabwira ko ifu yabo ifite impumuro mbi, ubusharire ndetse no kugaragaramo ibishishwa.

Ikibazo cyo kwigana ibicuruzwa mu Rwanda, kinavugwa na bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bacuruza ibikoze mu bikomoka ku mabuye y’agaciro byambarwa, abacuruza amavuta yo kwisiga ndetse nabacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kibazo cyo kwigana ibicuruzwa ku isi, ngo isi ihomba 2.5% by’ubucuruzi bwose ku buryo ibihugu bitakaza ama miriyari menshi mu madorali y’Amerika. Afurika y’i Burasirazuba gusa ngo ihomba miriyoni zisaga 500 z’amadorali ya Amerika buri mwaka bitewe no kwigana ibicuruzwa.

Inkuru mu mashusho:Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida wa Sena Bernard Makuza yakiriye itsinda ry'abagize inteko ya Seneg

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 29 mu bihugu byoroshya ishoramali ku isi

FPR Inkotanyi, PSD na PS Imberakuri bemeza ko amatora agenda neza mu Rwanda

Transparency International-Rwanda yagaragaje ibikenewe gukosorwa muri VUP

U Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu myigishirize y'ururimi rw'igif

U Rwanda na Togo basinye amasezerano y'ubufatanye mu ngendo zo mu kirere

RTV SCHEDULE