Yanditswe Feb, 17 2017 16:00 PM | 1,659 Views
Bamwe mu babyeyi bafite abana bagize ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe baravuga ko iyo abo bana bagize amahirwe yo kwiga mu mashuli yagenewe abafite ibyo bibazo, biyungura byinshi birimo gutinyuka no kumenya kubana n’abantu.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bavuga ko nyuma yo kumenya ibibazo abana babo bafite bagerageje kubajyana mu ishuli kugira ngo bashobore kwitabwaho. Aba babyeyi basanga nta mubyeyi ukwiye kuvutsa umwana we ufite ubumuga uburenganzira bwe bwo kwiga.
Abayobozi b’amashuri yigenga yigisha abana bafite ubumuga bo bavuga ko bifuza ko Leta yabunganira mu birebana n’ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibirebana n’imishahara y’abarimu.
Bumwe mu bumuga bwo mu mutwe usanga bamwe mu bana bafite harimo ubwitwa Trisomie 21, Autisme ituma umwana uyifite aba asa nkuwibereye mu isi ye ku giti cye, kugwingira mu birebana n’ubwenge ndetse n’abana baba baragize uburwayi runaka bagakurizamo kwangirika mu mutwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru
Naomi G
Nibyo, leta niyunganire aba babyeyi habeho a special school or special classes byo kwigishirizamo aba bana. Aba bana bafite dons nyinshi bafite nubwenge seulement ubwonko bwabo bufonctionna differently. Please don't call them ibigoryi Nandi mazina aba degradinga. Ils sont crees a l image de Dieu kandi Imana ntiyibeshye ibarema. Umuntu ubatuka aba atuka Imana yabaremye. Aba bana bafite ibintu byinshi bakwigisha society, ces enfants sont attachant, non judgemental, never have bad intentions... Feb 22, 2017