Yanditswe Feb, 03 2017 13:37 PM | 1,289 Views
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugeza raporo ku bakuru b'ibihugu bya Afurika mu nama ya 28 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe yebereye Addis Ababa muri Ethiopia. Iyi raporo yamurikiwe mu muhezo igaragaraza ko Perezida Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu ko Afurika ikwiye kuba umugabane utagendera ku nkunga n’imwe y’ibihugu by’amahanga ahubwo yo ubwayo ikishakamo ubushobozi n’ibisubizo by’ibibazo ifite.
Perezida Kagame yavuze ko umwanzuro wafatiwe i Kigali ujyanye na gahunda yo kwihaza ya AU, wabaye imbarutso yo gukora amavugurura y’inzego zayo. Ati “Ibyo ntabwo ari impanuka. Amafaranga wiyishyuriye, uhita urebwa cyane no kuyahesha agaciro.”
Yongeye ho ko gutanga uyu musanzu, bitareba ibihugu bikomeye ahubwo ko bireba buri gihugu.
Raporo y’imari yagaragajwe igena ko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira, akoherezwa muri AU binyuze muri Banki Nkuru z’ibihugu.
Ibi ngo
bizatuma ibihugu bibasha kubona amafaranga yatera inkunga ibikorwa by’Umuryango
ku kigero cya 100%, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho
ibikorwa bijyanye n’amahoro bigakoresha 25%.
Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri
gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Igihugu
kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya AU ateganya ibihano.
Komisiyo ya AU iherutse kwemeza ingengo y’imari ya miliyoni $782 azakoreshwa mu 2017, agera kuri miliyoni $ 200 zonyine akaba ariyo azava mu misanzu izatangwa n’ibihugu bigize uyu muryango.
Source: http://paulkagame.com
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru