AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

AUSummit2017: Umunya Tchad Moussa Mahamat niwe watorewe kuyobora komisiyo ya AU

Yanditswe Jan, 30 2017 17:59 PM | 1,674 Views



Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye Inama isanzwe ya 28 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa mbere ikazamara iminsi 2. Ni inama yanatowemo perezida wa komisiyo y'uyu muryango ari we Moussa Faki Mahamat wari minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Tchad, ndetse na perezida wa Guinea Conakry Alpha Condé atorerwa gusimbura president Idriss Deby Itno ku mwanya wa perezida w'umuryango wa Afurika yunze ubumwe.


Dr Nkosazana Dlamini Zuma wayoboraga komisiyo y'uyu muryango, yashimye bimwe mu bimaze kugerwaho mu rwego rw'ibikorwa remezo bifasha mu buhahirane, ndetse ashima ko u Rwanda, Ethiopia, Afurika y'epfo na Kenya byakinguriye amarembo ibindi bihugu bya Afurika mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere. Gusa ariko ikibazo cy'uko hari ibihugu bimwe byanga kwakira impunzi ziva mu bindi bihugu nabyo biri mu bihangayikishije uyu muryango urimo guharanira ubufatanye.

Perezida ucyuye igihe w'uyu muryango Idris Deby Itno, we yatangaje ko uyu mugabane uri mu kizamini gikomeye cyo kurwanya iterabwoba n'ubutagondwa bushingiye ku myemerere, aho yavuze ku mutwe wa Boko Haram, imitwe ishamikiye ku myemerere y'ubutagondwa ya kislam muri Mali n'ibihugu bituranye. ko hakwiriye kubaho umutwe w'ingabo za Afrika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.

Avuga ku mavugurura akubiye mu myanzuro yo muri raporo perezida w'u Rwanda Kagame yabagejejeho kuri iki cyumweru bakanayuranaho ibitekerezo muri iki gitondo, Idris Deby yashimye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda n'ikipe bakoranye, n'ireme rya raporo bakoze ndetse n'imyanzuro ihamye babagejejeho.

Perezida Alpha Konde wa Guinee Conakry niwe wasimbuye Idris Deby ku mwanya wa perezida w'uyu muryango wa Afrika yunze ubumwe. Nawe yagaragaje imigabo n'imigambi afite muri iyi manda agiye kumara kuri ubu buyobozi:

Muri iyi nama kandi hatowe Musa Faki Mahamat ministre w'ububanyi n'amahanga wa Tchad usimbura Mme Nkosazana Dlamini Zuma ku mwanya wa perezida wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Iyi nama isozwa kuri uyu wa kabiri ifite insanganyamatsiko ihamagarira ibihugu gushyira ingufu mu guteza imbere urubyiruko nk'igice kinini cy'abatuye uyu mugabane.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage