Yanditswe Mar, 26 2017 22:32 PM | 1,931 Views
Perezida wa republika Paul Kagame aratangaza ko isi itazagira amahoro nyayo mu gihe cyose hazaba hakiri ingengabitekerezo zifata ubwicanyi nk'ibikorwa byo gukunda igihugu. Ibi yabitangarije muri Amerika, aho yatanze ikiganiro mu nama ihuza America na Israel n'inshuti zabo yatangiye i Washington DC.
Perezida Kagame ni we mukuru w'igihugu wo ku mugabane wa Afrika wanditse amateka yo gutanga ikiganiro mu nama yateguwe n'umuryango uharanira ubufatanye hagati ya America na Israel, witwa AIPAC (American Israel Public Affairs Committee).
Perezida Kagame yabanje kugeza ijambo rigufi ku mbaga yitabiriye iyi nama izamara iminsi 3 (AIPAC policy conference), aho yagaragaje ko u Rwanda ari incuti ya Israel,"Ubuutumwa bwanjye uyu munsi burumvikana, u Rwanda ni incuti ya Israel mu buryo budakwiriye kugira icyo bwibazwaho. Ndashaka gufata umwanya mbasobanurire impamvu....kongera kubaho no kwiyubaka kw'ibihugu byacu byombi, bihamya uku kuri. Umutekano w'abantu bagize igihe bakibasirwa hagenderewe kubarimbura ntugomba kurebwa nk'umutekano usanzwe. Kugeza igihe ingengabitekerezo zose zifata ubwicanyi nk'incingano zo gukunda igihugu zitaratsindwa, isi ntitekanye mu by'ukuri.
Perezida Paul Kagame yagereranyije amateka y'u Rwanda na Israel nk'afitanye isano, ndetse n'uburyo ibihugu byombi byafashe inzira yo kwiyubaka bishingiye ku maboko y'abana babyo. Perezida Kagame kandi ashima umubano wa Israel n'ibindi bihugu ku buryo asanga yagaragaje ku isi ikwiriye guhaguruka ikarwanya ingengabitekerezo ya jenoside:
Umukuru w'igihugu yatangaje ko yishimira kuba umubano wa
Israel na Afrika ugenda ushinga imizi, akizera ko hazabaho no gukora ibirenze
ibikorwa ubu.
Ikiganiro cya perezida Kagame cyabimburiwe kandi n'iyca Tony Blair wigeze kuba ministre w'intebe w'u Bwongereza, akaba by'umwihariko yavuze ko umutekano wa Israel, ari ku bw'inyungu z'ibihugu bituye isi yose.
Umusore w'umunyarwanda Yannick Tona nawe yatanze ubuhamya
asanisha amateka ya jenoside yakorewe abatutsi n'ayo yamenye kuri jenoside
yakorewe Abayahudi.
Perezida Kagame yagaragajwe muri iyi nama nk'umukuru w'igihugu wahagaritse jenoside, agaharanira ubumwe bw'abaturage ndetse n'iterambere ribashingiyeho.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru