AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

65% by'amafaranga y'ishoramari aturuka hanze niyo yinjiye mu bukungu bw'igihugu

Yanditswe Nov, 08 2016 16:25 PM | 1,786 Views



Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iteranbere/RDB Francis Gatare avuga ko kuba 65% by’amafaranga yinjiye mu bukungu bw’igihugu mu mwaka ushize yaraturutse mu bashoramari b’abanyamahanga, bitavuze ko abo mu Rwanda batoroherezwa ngo ahubwo habaho ubufatanye ku mpande zombi bitewe n’uko hari igihe imishinga imwe n’imwe iba iremereye.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku buryo u Rwanda rwitwaye muri uyu mwaka mu bijyanye no gukora impinduka mu korohereza abashoramari, umuyobozi wa RDB Francis Gatare yavuze ko ishoramari mu Rwanda rikomeje gutera imbere ku buryo amafaranga y’ishoramari aturuka hanze akomeje kwiyongera  kuko ubu hejuru ya 65% by’amafaranga y’abashoramari yinjiye mu bukungu bw’u Rwanda aturuka hanze.

Umuyobozi wa RDB akavuga ko kuba ishoramari rituruka hanze ariryo rikiri ryinshi bidaterwa n’uko abashoramari b’abanyamahanga aribo boroherezwa cyane.

Yakomeje atangaza ko muri rusange impinduka zikorwa ziba zigamije korohereza ishoramari rito n’iriciriritse. Avuga ko bidakwiye kujya byumvikana nk’aho izi mpinduka zikorwa ziba zigamije cyane korohereza abashoramari baturuka hanze gusa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage