AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Polisi iratangaza ko yataye muri yombi abantu batatu barimo umuhanzi KIZITO MIHIGO

Yanditswe Apr, 14 2014 16:51 PM | 1,971 Views



Polisi y’u Rwanda yatangaje itabwa muri yombi ry’abantu batatu bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Abatawe muri yombi barimo umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga n’uwitwa Dukuzumuremyi Jean Paul umusirikare wasubijwe mu buzima busanzwe. Mu itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwayo rwa internet, ivuga ko Kizito, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi binjiye mu ishyaka Rwanda National Congress RNC, ndetse bakaba ngo bamaze igihe bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe baregwa uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Muri iri tangazo kandi, polisi ivuga ko yataye muri yombi Kizito Mihigo ku wa gatanu w’icyumweru gishize, naho Ntamuhanga we ngo yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Polisi yavuze ko Mihigo, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi iri kubakurikiranaho uruhare mu gutegura ibikorwa by’iterabwoba byibasira u Rwanda no gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi hifashishijwe urugomo. Mu bindi byaha Polisi ibakurikiranyeho harimo n’icyo gucura umugambi wo kwivugana abayobozi ba guverinoma no guhamagarira abaturage ibikorwa by’urugomo. Umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare yavuze ko bafite ibimenyetso bihagije birimo ama-gerenade n’ubuhamya bw’abandi bantu bakoranaga. Gatare yavuze ko Mihigo, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bemeye ko bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba RNC n’umutwe wa FDLR, uregwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade mu Rwanda. Polisi yatangaje ko ikigiye gukurikiraho ari ugushyikiriza dosiye yabo ubushinjacyaha ndetse iperereza ngo riracyakomeje kuko ngo hari abandi bantu bari muri rino tsinda bataratabwa muri yombi.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira