AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida KAGAME yakiriye abayobozi b' umuryango wa Polisi mpuzamahanga

Yanditswe Apr, 15 2014 09:13 AM | 859 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa mbere (14.4.2014) yakiriye muri village Urugwiro umukuru wa polisi mpuzamahanga madame Mileille Balestrazzi n’umunyamabanga mukuru wa polisi mpuzamahanga Bwana Ronald Noble. Ibiganiro hagati y’abo bayobozi byibanze ahanini ku bufatanye bw’impande zombi mu gukumira no kurwanya ibyaha bya Jenoside,no gushyira imbaraga mu guta muri yombi, abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakidegembya hirya no hino ku isi. Nyuma y’ibiganiro n’umukuru w’igihugu umuyobozi wa Interpol madam Mireille Balestrazzi yagize ati: {‘’Ni icyubahiro kuba twahuye na Perezida w’igihugu cy’ u Rwanda, twaganiriye ku bufatanye bwa polisi, ku mateka y’ u Rwanda, no gushakisha abakekwaho ibyaha by’intambara, n’uburyo dufatanya n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu gushakisha abanyabyaha” } Madam Mireille Balestrazzi yakomeje anavuga ko baganiriye no “ {ku hazaza h’igipolisi mpuzamahanga, n’ubufasha bw’u Rwanda, kuko kuba dufite umuyobozi w’igipolisi cy’ u Rwanda mu buyobozi nshingwabikorwa, bivuze ko u Rwanda rugomba gufasha cyane ibikorwa by’igipolisi mpuzamahanga” } Bwana Robert Kenneth Noble, umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga, avuga ko ku bindi baganiriyeho n’umukuru w’igihugu, ari uburyo, ubu hashyizweho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu: {“twanaganiriye kandi ku buryo bwiza interpol yashyizeho ishami ridasanzwe, rishinzwe gukumira ibyaha bya jenoside n’ibyintambara byibasira inyokomuntu, dufite ba ofisiye babiri mu gipolisi cy’u Rwanda bari mu biro bikuru bya interpol, aba rero bazanadufasha mu gukumira no kugaragaza neza ibyaha bya jenoside”} Inspector General of Police, CGP Emmanuel Gasana, yavuze ko mu bindi byibanzweho cyane ari imbaraga interpol igiye gushyira mu gushakisha abakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bakidegembya hirya no hino mu mahanga. {‘’ Hirya ni hino ku isi hari amazina arenga magana abiri, ariko bariyemeza kugira ngo ku bufatanye n’ibyo bihugu byose ku isi babirwanye, ikindi nuko bashyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugirango batange ibikoresho n’ubumenyi muri polisi hirya no hino ku isi, kugira ngo abantu bakoresha ayo mazina hirya no hino batambuka babe babasha gufatwa bazanwe mu Rwanda cyangwa bashyikirizwe inkiko nkuko inshingano za interpol ziri”} Aba bayobozi b’umuryango uhuje inzego za polisi ku isi Interpol, bari mu Rwanda aho bari bitabiriye kuri uyu wa mbere inama kuri Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu, yari yateguwe n’uyu muryango uhuje inzego za polisi ku isi Interpol. U Rwanda rukaba ari umunyamuryango umaze imyaka 40 muri uyu muryango, rukaba rwaranemeye kuzakira inteko rusange ya Interpol mu mwaka wa 2015.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama