AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu ruhame HORA Sylivestre yemeye ko yishe Bella

Yanditswe Apr, 17 2014 19:51 PM | 1,485 Views



Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo kuri uyu wa kane rwatangiye kuburanisha urubanza Hora Sylvestre aregwamo ibyaha birimo ibyo kwica akebye ijosi umwana w’imyaka 12 witwa Uwase Isimbi Shalom Uzwi nka Bella .Uyu musore wemera icyaha cy’ubwicanyi ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu. Urubanza Hora Sylvestre aregwamo n’ubushinjacyaha kwica urwagashinyaguro umwana witwa Uwase Isimbi Shalom Bella rwabereye mu ruhame kuri Stade regional I Nyamirambo. Aregwa kandi gutunga impapuro mpimbano birimo indangamuntu ndetse no guhindaguranya amazina kuko ubusanzwe atitwa Hora Sylvestre ahubwo yitwa Hagumamahoro Sylvani. Hora sylvestre yiyemera ko ari we wishe kuko ngo yari yirukanwe ku kazi. Guhindura amazina ngo ntiyari azi ko ari icyaha ndetse ngo ntiyemera icyaha cy’ibyangombwa by’ibihimbano kuko ngo yifotoje akabona babimuha. Ubushinjacyaha bwasabye ko Hora sylvestre ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu kubera ubugome yakoranye icyaha ndetse akamburwa n’uburenganzira bwose mu gihugu nubwo bwose yemera icyaha akanasaba imbabazi. Mujiji Deo ni Se w’umwana wishwe. Avuga ko yakiriye neza icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo gusabira igifungo cya burundu uwishe umwana we :{ « Niba igihano kiruta ibindi mu Rwanda ari ugufungwa burundu turanyuzwe kuko abanyarwanda babihisemo imyiregurire y'uriya musore ntabwo ifite ishingiro ni amatakirangoyi imbabazi asaba azisabye abanyarwanda kandi nanjye ndi umunyarwanda ...eh oya icyaha yakoze ni ndengakamere ntabwo yahabwa imbabazi »} Abaturage bari bitabiriye uru rubanza rwaburanishirijwe muri Stade ya Kigali I Nyamirambo bavuga ko rwagombye kubera isomo abanyarwanda . {« Hari nk’amagambo ajya abaho ukavugana n’umuntu ukumva aravuze ngo nakwica nakurangiza akajya akurikiranwa mbere bitararenga inkombe abantu bakagombye gutinya Imana kuko ikibi cyose cyiturwa n’ikibi nk’ isomo twakagombye gukuramo iyo ukoze ikibi byanze bikunze uba ugomba gusarura ikibi » } Biteganijwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 21 z’uku kwezi kwa kane.Hora sylvestre w’imyaka 31 yatawe muri yombi n’inzego za Polisi ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo ahitwa Kabarore aho yari yagerageje gutorokera nyuma yo kwica Bella.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama