AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Minisitiri MUSONI aremeza ko umutekano wifashe neza kandi n'abagerageza kuwuhungabanya barafatwa

Yanditswe Apr, 22 2014 19:24 PM | 1,077 Views



Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana James Musoni, atangaza ko ubu mu Rwanda umutekano wifashe neza, kandi nta muntu numwe ufite gahunda yo kuwuhungabanya, uzabasha kubigeraho, kuko abaturage b’ u Rwanda bamaze kumenya ububi bw’umutekano muke, bityo bahagurukiye gutanga amakuru ku bigaragara ku bahungabanya umutekano. Ibi ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yabivuze ubwo yagiranaga inama, n’abayobozi b’inzego z’ibanze, guhera kuri ba Guverineri b’intara, abanyamabanga nshingwabikorwa b’intara, n’abayobozi b’uturere, n’abafatanyabikorwa b’imiyoborere. Iyo nama yigaga ku mutekano imiyoborere na gahunda z’iterambere. Iyi nama yagarutse cyane ku mutekano w’igihugu aho mu minsi yashize wagiye uhungabanywa n’abateraga amagrenade, ndetse n’abagiye bagaragarwaho n’ibitekerezo by’ubugizi bwa nabi no gukorana n’abarwanya Leta y’ u Rwanda barimo umutwe wa FDLR. Ministre Musoni yagaragaje ko abagize iyo migambi ubu bafashwe bagashyikirizwa ubutabera binyuze ku bufatanye n’abaturage, bityo ubu umutekano ukaba wifashe neza nta kibazo. Avuga ko kandi kuba umuyobozi wo mu nzego z’ibanze yatabwa muri yombi ku makosa yakoze bitaba bivuze ko umutekano w’igihugu wahungabanye. {« Umutekano w’igihugu ntiwawupimira kuri gitifu wakoze amakosa, dufite imirenge imirenge 416, hari igihe umwaka ushira hari nka batanu muri bo bakoze amakosa, rero umugitifu umwe nkuwo wakoze amakosa siwe wapimirwaho umutekano w’igihugu » } Ku bijyanye n’uko mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu gihugu haje kugaragaramo n’umwe mu bayobozi w’inzego z’ibanze mu karere ka musanze, wakoranaga n’umutwe wa FDLR, Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yavuze ko uwo n’abandi bari bafatanije baje gufatwa ku buryo ubu yashyikirijwe ubutabera, ubu umutekano ukaba ucunzwe neza nta kibazo. {« abantu bose rero barafashwe, niyo nkuru nziza bashyikirijwe ubutabera barimo baraburana kugirango bisobanure ku byaha barezwe »} Hanagarutswe kandi ku bihuha byakomejwe gukwirakwizwa n’imbuga nkoranyambaga z’abarwanya leta zikorera hanze, ko umuyobozi w’akarere ka Rubavu yaba yarafunzwe n’inzego z’umutekano, byanyomojwe nawe ubwe bwite. Bahame Hassan yagize ati{ « Hari saa moya ndi mu rugo uw ingabo arambaza ati uri mu rugo ndamubwira nti ndi mu rugo, ati koko uri mu rugo, arambwira ati abasore banjye bari bambwiye ngo hari ikinyamakuru basomye kivuga ko bagufunze. » } Mu bindi byaganiriwe muri iyi nama, ni uburyo mu kwezi kw’imiyoborere, hatewe intambwe ikomeye cyane, ku buryo mu gihe mu mwaka ushize hari hagaragajwe ibibazo by’abaturage bisaga ibihumbi birindwi, ubu byagabanutse bikagera ku bihumbi bine, akaba ari intambwe yo kwishimirwa, ariko hagashyirwamo imbaraga ku buryo uyu mwaka w’imihigo, uzasanga hasigaye bike. Muri gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2013-2014, hagaragajwe ko biri kugenda neza n’ubwo hakigaragara hamwe na hamwe, imbogamizi mu kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi, amazi, ndetse n’ibikorwa remezo. Iyi nama kandi yanagarutse ku bwisungane mu kwivuza, ahagaragaye ko nubwo leta hari abo yishyurira, ariko muri rusange abanyarwanda bakwiye gukomeza gukangurirwa kwitabira kwiyishyurira ubwisungane, nka kimwe mu biranga ukwigira kw’abanyarwanda. Muri rusange inama yasoje isaba abayobozi kuba hafi y’abo bayobora bakungurana ibitekerezo, kugirango abaturage bakomeze kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura