AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

KIZITO yemeye ibyo aregwa byose abandi batatu bemera bimwe na bimwe

Yanditswe Apr, 21 2014 20:34 PM | 1,399 Views



Kizito Mihigo na bagenzi be 3 kuri uyu wa 1 bashyikirijwe urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, aho bamaze gusomerwa ibyaha baregwa, we yabyemeye uko byakabaye. Muri ibyo byaha harimo kugirira nabi ubutegetsi buriho cg perezida wa republika, ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cg perezida wa republika, ubufatanyacyaha mu byaha by’iterabwoba, ubugambanyi ndetse no gucura umugambi w’ubwicanyi. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi bazanywe n’imodoka za polisi ubwo bari bitabye urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, kuri uyu wa 1 nyuma ya saa sita. Nyuma yo gusomerwa imyirondoro yabo n’ibyaha buri wese aregwa, habajijwe, umwe umwe, niba ibyo aregwa abyemera cg abihakana. Kizito Mihigo we, yemeye ibyo aregwa uko byakabaye, naho abandi 3 bavuga ko bemera bimwe na bimwe. Uretse Kizito uregwa no gucura umugambi w’ubwicanyi, ibindi byaha abisangiye n’aba bagenzi be. Ibyo byaha ni ugushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho cg perezida wa republika, ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cg perezida wa republika, ubufatanyacyaha mu byaha by’iterabwoba n’ubugambanyi. Aba baregwa kandi babajijwe niba baziburanira cg bafite ababunganira, Kizito Mihigo avuga ko uwari wemeye kumwunganira yabivuyemo, akaba akeneye icyumweru cyo gushaka undi. Cassien Ntamuhanga nawe yagaragaje ko akeneye iminsi 3 yo gushaka umwunganira, naho abandi 2, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi bemeza ko baziburanira. Iki kibazo cy’uko bamwe bakeneye ababunganira, ubushinjacyaha bwasanze urukiko rwagiha agaciro, bityo bemererwa iminsi 2 yo kubashaka, urubanza rukazasubukurwa kuwa 4 w’iki cyumweru saa munani. Gusa icyumba ruzaburanishirizwamo nticyatangajwe kuko aho rwaberaga hari habaye hato cyane ugereranyije n’abakeneye kurukurikirana, ndetse n’uhagarariye ubushinjacyaha akaba yari yagaragaje impungenge z’ubuto bw’aho urubanza rwabereye. Kizito Mihigo ni umuririmbyi ubimazemo igihe kirekire, naho Cassien Ntamuhanga yakoreraga radio Amazing Grace, Jean Paul Dukuzumuremyi yasezerewe mu ngabo akaba yarigeze no gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 kubera ubujura bwitwaje intwaro, naho Agnes Niyibizi yari akiri umunyeshuli ariko anakoreraga Editions Bakame umurimo wo kwakira abahagana.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama