AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kizito na batatu baregwa hamwe bashyikirijwe ubushinjacyaha

Yanditswe Apr, 15 2014 07:44 AM | 7,627 Views



Polisi y’ u Rwanda yashyikirije ubushinjacyaha abantu bane barimo n’umuhanzi Kizito Mihigo bashinjwa kuba mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Mbere y’icyo gikorwa Polisi y’igihugu yabanje kugaragariza abanyamakuru impamvu n’ibimenyetso byatumye ita muri yombi Kizito Mihigo na bagenzi be. Mu bimenyetso harimo na Gerenade zerekanywe nk'ibimenyetso byafashwe bigaragaza ko iri tsinda ryari rifite umugambi wo guhungabanya umutekano w'igihugu. Kizito Mihigo ubwo yazanwagwa kwerekwa abanyamakuru, yagaragaye ariho amwenyura buhoro. Gusa urutonde rw'ibyaha akurikiranyweho ni birebire. ACP Theos Badege, ukuriye urwego rwa Polisi rushinzwe ubugenzacyaha CID mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku cyicaro cya polisi ku Kacyiru yagize ati. {"Kizito yinjijwe mu bikorwa by'uyu mutwe mu ntango z'uyu mwaka yari yashinzwe by'umwihariko ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko usibye ibyo yari no mu itsinda ry'ubujyanama ry'uburyo bategura kwica bamwe mu banyapolitiki"} Cyakora ACP Badege yatangaje ko itabwa muri yombi rya Kizito nta sano rifitanye n'indirimbo igisobanuro cy'urupfu aheruka gushyira ahagaragara n’ubwo ngo hari izindi mpamvu nyirubwite avuga ko ngo zaba zarabimuteye. "{Uyu munsi amaze kwerekwa ibyaha n'ibikorwa byinshi nibwo aketse ko mu by'ukuri n'ubwo batamutumye kuyihimba ngo ayihimbire, ni uko atubwira iperereza rifite ibyaryo, avuga y'uko mu by'ukuri akeka ko yari atangiye gucengerwa n'amatwara ya RNC na FDLR" } Polisi yanagaragaje ko Kizito Mihigo na bagenzi be bemera ibyaha ndetse Kizito we ubwe akemera ko abamujyanye muri uyu mugambi bari baramwemereye kuzamugira minister w’urubyiruko n’umuco. Uretse Kizito, Polisi kandi yeretse abanyamakuru umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, wagaragajwe n'umukuru w'urwego rw'ubugenzacyaha rwa Polisi nk'umukuru w'iri tsinda. ACP BADEGE yagize ati:{ "Mu by'ukuri itsinda rye niryo ryinjije Kizito Mihigo, niwe watanze ibihumbi 200 byahawe umudamu Agnes ayashyira Jean Paul na source y’undi muntu tutarafata watanze ijana bikwira 300". } Undi weretswe itangazamakuru ni uwitwa Jean Paul Dukuzumuremyi. Dukuzumuremyi avuga ko yahawe inshingano n'abantu bo mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR zo guhungabanya umutekano atera za gerenade. Polisi yavuze ko itabwa muri yombi rya Dukuzumuremyi ryaburijemo igitero cyari kugabwa ku nyubako Kigali City Tower iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali. Muri kino kiganiro n'abanyamakuru kandi ACP Badege wari kumwe n'umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare, yatangaje itabwa muri yombi ry'umudamu witwa Agnes Niyibizi uregwa kuba ariwe washyiriye amafaranga ibihumbi 200 Dukuzumuremyi ushinjwa kuba ariwe wari gushyira mu bikorwa igikorwa cyo gutera igisasu mu mujyi wa Kigali. Badege yavuze ko ibyaha Kizito na bagenzi be bakurikiranyweho bihanishwa igihano kiri hagati y'imyaka 15 na 25.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage