AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibigo by’ishoramari bito n’ibiciriritse ku isonga mu gutanga imirimo.

Yanditswe Apr, 17 2014 08:09 AM | 768 Views



Ibigo by’ishoramari bito n’ibiciriritse bisaga ibihumbi 123 nibyo bikorera mu Rwanda bikaba bitanga akazi ku rugero rwa 41%. Bamwe mu bahawe akazi n’ibi bigo bemeza ko byabafashije kwiteza imbere no kubeshaho imiryango yabo. Mu bigo bito n’ibiciriritse nk’amakoperative n’inganda ntoya, habarirwa 98% by’abikorera. Ni naho haboneka akazi ku bantu benshi. Abahisemo ubu buryo bwo gukora nk’abagore bibumbiye muri koperative ikora ibikoresho biva mu gitenge, twasanze mu murenge wa Gikondo, bavuga ko byatumye bagera ku mafAranga batari kuzigezaho buri wese akoze wenyine. Pascaline Mutima yagize ati: {“Natwe twatangiriye ahantu hasi cyane ariko kubera ko tutacitse intege tugakomeza gukora byatumye tugira icyo tugeraho twiteza imbere umwaka ushize twabaraga ko buri munyamuryango afitemo umugabane wa miliyoni 5 n’ibihumbi 300”} Grace Nyirabarinda nawe ashimangira ko gukorera hamwe byabazaniye umusaruro: {“Abana bacu bariga harimo nabageze muri univeriste kandi twatangiye ubwana ari buto buri muri primaire . None ho abenshi hafi ya bose bafite amazu yabo bakuye muri ino koperative . Ntago twabonye aho dukorera ngo dukomeze dukodeshe”} Uretse amakoperative, hari n’ibindi bigo by’ishoramari bishyirwa muri iki cyiciro cy’ibito n’ibiciriritse, bitewe n’umubare w’abakozi ndetse n’imari shingiro nk’uko bisobanurwa na Annoncée Kuradusenge wo muri ministeri y’ubucuruzi n’inganda ufite ibi bigo mu nshingano:{ “ni ikigo icyaricyo cyose gifite abakozi bari munsi y’ijana, nanone gifite imari shingiro itarenze miliyoni 75 nanone ikagera ku musaruro nyuma y’umwaka utarenze miliyoni 50”} Ibigo biri muri iki cyiciro bitanga akazi kenshi ngo ni ibitanga services ndetse n’ibyongerera agaciro ibiba byasaruwe mu Rwanda nk’ibikomoka ku buhinzi. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ibigo by’imari bito n’ibiciriritse bigira uruhare mu bukungu. Gusa ngo ntibyoroshye kubona ibiyoborwa n’urubyiruko kuko ruba rudafite igishoro n’inararibonye risabwa n’amabanki.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura