AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Cop21 Umwanya Mwiza Ku Rwanda Wo Gukora Ubuvugizi Mu Bihugu Bikize

Yanditswe Nov, 30 2015 20:37 PM | 4,181 Views



Paris- Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere n’ingamba zafatwa zo guhangana nayo yatangiye kuri uyu wa mbere. Ibihugu bigera ku 195 nibyo byitabiriye iyi nama igomba gusasa inzobe ku kibazo cy'ibyuka byangiza ikirere biva mu nganda z'ibihugu byateye imbere.

Muri iyi nama, u Rwanda rurangajwe imbere na minisitiri w'ubunayi n'amahanga Louise Mushikiwabo ndetse na minisitiri w'umutungo kamere Dr Vincent Biruta. Kimwe n'ibindi bihugu biri mu nzira y'amajyambere ndetse n'umugabane wa Afurika muri rusange, uyu ni umwanya mwiza ku Rwanda wo gukora ubuvugizi ku bihugu bikize, ngo bifashe ibikennye gutera intambwe yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibyo bihugu byateye imbere. Ibi biganiro byitezweho gufata ibyemezo bikomeye ku mikorere y’inganda, kuko ubushakashatsi bwemeje ko ibyotsi byazo bikomeje kuba imwe mu mpamvu ikomeye mu gutuma isi ikomeza kugira ubushyuhe budasanzwe.Gusa ibihugu bikize mu rwego rw'inganda biritana ba mwana kandi birasa n'ibiseta ibirenge mu gufata ibyemezo bigamije kugabanya ibyuka byangiza ikirere byibura ku kigero cya degre ziri munsi y'ebyiri. Kuva kuri uyu wa mbere umujyi wa Paris urarinzwe bikomeye kubera umubare munini wabashyitsi bitabiriye iyi nama kuko basaga ibihumbi 40. N'inama izasoza taliki 11 Ukuboza. Mu rwego rwo kwirinda ibitero by’iterabwoba nk’ibiherutse kuba mu Mujyi wa Paris, ubuyobozi bwasabye abaturage kandi kwirinda imyigaragambyo, kudakora ingendo za Gari ya Moshi zigendera munsi y’ubutaka ndetse no kutagura ibintu byose bigizwe n’ubugenge bishobora kwifashishwa mu gukora ibintu biturika.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage