AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Akanama k’umutekano kemeje umwanzuro wo kurwanya no gukumira Jenoside

Yanditswe Apr, 17 2014 15:53 PM | 683 Views



Akanama ka Loni gashinzwe umutekano karaye gatoye umwanzuro usaba umuryango mpuzamahanga gukura amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo hagakazwa ingamba zijyanye no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi ku isi. Uwo mwanzuro usaba n’ibihugu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ndetse n’abayobozi ba FDLR bakidegembya mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Umwanzuro 2150 waraye wemejwe n’akana k’umutekano ka Loni wahuriranye n’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyaraye kibereye ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye I New York. Ni ku munsi hongeye kumvikanaho ababayobozi n’abari abayobozi muri Loni bagaragaza ko umuryango mpuzamahanga watereranye U Rwanda. Kolin Keating wari uyoboye akanama k’umutekano ka Loni igihe Jenoside yabaga we yanasabye imbabazi. { “ Inshingano nyamukuru ubu ngomba kwibuka abishwe muri Jenoside basaga miliyoni, nkanazirikana abayirokotse… nk’umuntu wigeze kuba umuyobozi w’akanama k’umutekano ka Loni uyu ni umwanya mbonye wo gusaba imbabazi kuko ntacyo Loni yakoze ngo ihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94." } Kolin Keating wari uhagarariye Nouvelle Zelande muri Loni azwiho ko we na Ibrahim Gambari wari uhagaraiye Nigeria bagerageje kumvisha akanama k’umutekano ka Loni ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ariko ibihugu bimwe bikomeye byarabyirengagije bikavuga ko ari abaturage basubiranyemo ( Civil War). Ibyo byatumye Abanyarwanda basaga miliyoni bicwa mu gihe cy’iminsi ijana gusa, bivuze ko abantu 10 000 bicwaga ku munsi umwe. Umuryango w’abibumbye wemera ko ayo ari amakosa akomeye wakoze. Ari nayo mpamvu waraye wemeje umwanzuro 2150 ujyanye no gukumira no kurwanya Jenoside. Muri uwo mwanzuro akanama ku mutekano ka Loni kamaganye bikomeye abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uwo mwanzuro ukaba usaba n’ibihugu byose gukurikirana abantu bari ku butaka bwabyo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ndetse n’abayobozi b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Ambassadeur Richard Eugene Gasana uhagarariye U Rwanda mu muryango w’abibumbye yavuze ko uyu mwanzuro ari intambwe ikomeye mu kurwanya no gukumira Jenoside. “Akanama ku mutekano ka Loni kemeje umwanzuro 2150, ujyanye no gukumira ndetse no kurwanya Jenoside , wemejwe mu gihe isi yibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda” Ambassadeur GASANA yakomeje yemeza ko uriya mwanzuro ari {“ingirakamaro cyane kuko usaba ibihugu biri mu muryango w'abibumbye byose kugira umuhate wo kurwanya Jenoside n'ibindi byaha byibasira imbaga y'abantu, aha ibihugu bisabwa kwibuka ko bikwiye kugira uruhare mu bikorwa byo kurinda abantu, ibyo bigashingira ku masomo yasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda” } Umwanzuro waraye wemejwe usaba Loni kujya yita cyane ku makuru ibona yerekeranye n’ahantu haba hategurwa Jenoside n’indi migambi yo kurandura imbaga y’abantu. Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon we yongeye gushimangira ko isi yatereranye U Rwanda ariko ngo na nubu hari aho bigera ku bibazo bisaba ubufatanye bw’amahanga ugasanga hari ukutumva ibibazo kimwe. {“Ni kenshi cyane twavuze ngo ntibizongere kubaho ukundi ariko ugasanga hari aho bigera ntitubone ibintu kimwe. ibibazo biri muri Sudan y' Epfo, Syria ndetse na Repubulika ya Centrafrica bitwereka ko dufite akazi kenshi kadutegereje” } Jenoside yakorewe Abayahudi yasize umuryango mpuzamahanga uvuga ko ibyabaye bidakwiriye kongera kubaho ukundi, ariko byaranze mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi, none na nubu hirya no hino haravugwa ibibazo bijyanye n’’ubushobozi mu bikoresho ku birebana n’ubutumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye biri mu bibazo.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize