AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abanyamakuru bishwe muri jenoside baributswe

Yanditswe Apr, 17 2014 19:43 PM | 2,315 Views



Umuyobozi mukuru wungirije wa RGB ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, Ambasaderi Fatuma Ndangiza, arasaba abanyamakuru kwirinda gukoreshwa n’uwari we wese mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo. Ubu butumwa Amb. Ndangiza yabutanze ku mugoroba wo kuwa gatatu w’iki cyumweru, mu muhango wo kwibuka abari abanyamakuru n’abandi bari abakozi b’icyitwaga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR. Abanyamakuru n’abandi bari abakozi mu rwego rw’itangazamakuru bibutswe bose hamwe bagera kuri 60. Barimo abakoreraga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR, kuri ubu kizwi nka RBA, n’abandi bakoreraga ibinyamakuru byigenga byandika. Uretse abanyamakuru n’abandi bakozi ba RBA, uyu muhango wo kwibuka wanitabiriwe n’abo mu miryango y’abishwe. Abafashe ijambo muri uyu muhango bongeye kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi na mbere yaho, mu kubiba urwango n’amacakubiri. Uyu ni Aidan White, umuyobozi mukuru w’ihuriro mpuzamahanga rigamije guteza imbere iyubahirizwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru. { “Abacengezamatwara biyambitse umwambaro w’abanyamakuru nibo bakoresheje ubumenyi, amashuri yabo n’imbaraga z’itangazamakuru mu kwenyegeza no gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’urwango n’ubwicanyi ndengakamere” } Ntago abanyamakuru bagize gusa uruhare mu kwenyegeza urwango n’amacakubiri yaganishije kuri jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo banagize uruhare mu kwicisha bagenzi babo. Mu buhamya yatanze, Therese, yibukije uburyo umugabo we Kamurase Martin wakoreraga ikinyamakuru Rwanda Rushya, yahururijwe interahamwe n’umunyamakuru bari basangiye umwuga. { “Tariki enye z’ukwezi kwa gatanu haza umunyamakruu witwa Habinshuti Augustin wakoreraga ikinyamakuru interahamwe, yaraje adusanga mu rugo … ahereza umukono umugabo wanjye amwishongoraho cyane aramubwira ngo …, none se ko nagutanze, aramusubiza ngo niba wantanze ni nawe uri bunkize” } Kamurase yaje kwicwa n’interahamwe haciyeho iminsi mike arasiwe imbere y’urugo rwe. Mu izina ry’abanyamakuru bagenzi be, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Arthur Asiimwe, yemeye ko itangazamakruu ryijanditse mu kubiba urwango n’amacakubiri mbere no mu gihe cya jenoside anabisabira imbabazi. Burasa Jean Gaulbert, umunyamakruru warokotse jenoside yakorewe abatutsi, we yatunze agatoki bamwe mu banyamakuru ba mbere ya jenoside, barimo Ngeze Hassan wakoreraga ikinyamakuru Kangura, kuba bari ibikoresho bya bamwe mu banyepolitiki b’icyo gihe. Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, Ambasaderi Fatuma Ndangiza, akaba yasabye abanyamakuru b’ubu kwirinda kugwa muri uno mutego. Amb. Ndangiza kandi yasabye abanyamakuru kwihatira kwandika inkuru zishingiye ku buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurwanya abagoreka amateka bagamije kuyipfobya.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize