AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

12 mu maboko ya Polisi kubera urugomo ku mukino wa Rayon Sport na AS KIGALI

Yanditswe Apr, 21 2014 21:10 PM | 1,400 Views



Polisi y’igihugu yaraye itaye muri yombi abantu 12 bakurikiranyweho guteza imvururu ku mukino wahuzaga Rayon Sport na AS Kigali kuri iki cyumweru kuri stade Amahoro I Remera. Ubwo umukino wahuzaga Rayon Sport na AS Kigali wari urangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe ku kindi, habaye icyo abakurikirana umupira bakomeje kwemeza ko ari imyitwarire idasanzwe. Iyo myitwarire yatumye Polisi ita muri yombi abantu 12. Umuvugizi wa Polisi ACP DAMAS GATARE avuga ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho kugira imyitwarire irimo urugomo. {“Bamwe mu bafana cyangwa se mu bakurikiranaga umupira bagaragaje imyitwarire mibi bafata amabuye bamenagura ibirahure bya stade bashaka no gukubita abakinnyi cyangwa se n’abatoza”} ACP Damas GATARE yavuze ko{ “Ibyo ngibyo ni imyitwarire idahwitse, ni imyitwarire y’urugomo inahanwa ukurikije n’amategeko nk’uko abiteganya.” } Mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport banemera ko bamwe mu bafana babo bagaragaragaje imyitwarire mibi. Olivier GAKWAYA ni umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport. Yavuze ko {“Umukino wararangiye urangira tunganyije igitego kimwe kuri kimwe ariko ikibabaje navuga nyine ni ibyakurikiyeho nk’ubuyobozi bwa Rayon Sport tutishimiye kuko ntabwo ari ibintu biranga abasiporutifu” } Gakwaya yakomeje avuga ko ibyo yabonye ari ibintu bidakwiye kuba mu mupira w’amaguru mu Rwanda dore ko ngo ari n’ubwambere abibonye kandi ngo ntibikwiye kuranga abafana b’ikipe ya Rayon Sport. Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) bwo buvuga ko ibikorwa nk’ibi bibabaje kandi ko buri gukora ibishoboka byose ngo uwo ari we wese uzagaragaraho ko yagize uruhare mu iki gikorwa azabihanirwe. Olivier MULINDAHABI umunyambabanga mukuru wa Ferwafa yavuze ko abafana ba Rayon Sport bagaragaje imyitwarire idakwiye mu mupira w’amaguru. {“Kiriya ni ikintu kibabaje cyane muri sport kubona ibikorwa byakozwe n’abafana b’ikipe ya Rayon sport ku munsi w’ejo ubwo ikipe ya Rayon Sport yakinaga na AS Kigali ubundi ni ikintu kidakwiye muri sport” } Mulindahabi yavuze ko FERWAFA igiye gukora ibishoboka bene iriya myitwarire ntizongere kugaragara ku bibuga. {“ biriya ni ibintu twagombye guca mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no mu zindi sport izo arizo zose. Muri zimwe mu ngamba zigomba guca biriya bintu ni ugutangira kubihana twihanukiriye”} Ku mpande zombi haba muri Polisi ndetse na Ferwafa bavuze ko bagikora iperereza ku byabaye, nyuma ngo niho hazafatwa ibihano byaba ibyo mu nkiko ku bahamwe n’icyaha ndetse n’ibijyanye n’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama